Mbanje kubiseguraho kuko ntabwo nifuje ko amazina yanjye atangazwa, iwacu ni mu Karere ka Kamonyi, muri Runda. Ndi umukobwa w’imyaka 27.
Ndi umukirisito ariko nabwo ndongera kubiseguraho kuko nirinze kuvuga itorero nsengeramo. Ubwo rero turi mu materaniro, Pasiteri aba arihanikiriye arampanuriye, aba avuze ko mfite ubukwe vuba.
Ubwo bukwe bwabaye nk’ubuntunguye cyane, kuko yavuze umusore ngo yeretswe ko tugomba kubana, mu by’ukuri rwose ni ibintu byantunguye pe.
Nk’umuntu wize kandi unatekereza, narashishoje, gusa mfite umubyeyi [mama] ukunda ubuhanuzi cyane. Ubu rero ntabwo tubanye neza kuko we yemera vuba ibyo abwiwe mu rusengero.
Ni umusore ntigeze nkundana na we, ikirenze kuri ibyo ni uko yagerageje no kunyereka ko twakundana ariko ngerageza kumugendera kure. Gusa nasesenguye kandi nkora n’iperereza nsanga ari agakino bankinnye, dore ko abasore bo muri uru rusengero benshi baba bifuza ko nababera umukunzi kubera ubutunzi bankurikiyeho.
Umupango namenye aho wakorewe, gusa ndimo kubibwira mama akabyanga, akambwira ko natangiye guhakana ibyavuzwe n’Imana, nkamubwira ko nubwo dusenga tugomba no gushishoza, ariko ntabyumva. Ubu mbese ntabwo tubanye neza kandi nubwo babintera mu rushinge uwo musore ntitwabana pe. Inama zanyu ndazikeneye.


