Umukandida wa RPF Inkotanyi, yasezeranyije abatuye mu Murenge wa Bumbogo, umuhanda wa Kaburimbo niyongera gutorerwa kuyobora u Rwanda. Yabivuze ubwo yari kuri site ya Bumbogo mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Yabijeje ko umuhanda w’igitaka uyu mukandida yanyuzemo yerekeza i Bumbogo, natorwa uzahinduka amateka ukaba kaburimbo.
Ati “Hari umuhanda watugejeje aha w’ibitaka, uraza guhinduka kaburimbo vuba. Ibyo ndabibasezeranyije nitumara guhitamo neza tariki 15 [Nyakanga] ibyabagejejweho byavuzwe, ibigomba kubagezwaho ni byinshi kurusha.”
Kuri iyi site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo, hari hateraniye abaturage babarirwa mu bihumbi biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, aho bakiriye Kandida-Perezida, Paul Kagame wahiyamamarije kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Nyakanga 2024.
Yahiyamarije mu rugendo rwo gushaka abazamushyigikira mu matora yo gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere. Ni amatora ateganyijwe taliki 15 Nyakanga 2024.
Paul Kagame kandi yavuze ko FPR Inkotanyi yahinduye amateka ya politiki mbi yaranze u Rwanda aho bamwe mu Banyarwanda bari barahejejwe ishyanga ndetse n’abari imbere mu gihugu ugasanga babayeho nk’impunzi.
Ati “FPR yaharaniye ukuri kw’Abanyarwanda, hari uko bivugwa ko hari abari hanze mu buhunzi, ba twebwe, ariko hari n’abandi benshi bari mu gihugu na bo bari bameze nk’aho ari impunzi kandi bari iwabo. Iyo politiki igomba guhinduka kandi yahindutse ariko yahindutse ku maraso y’abantu ntabwo ari politiki yo gukinisha ndetse nabashimira mwebwe nk’Abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bashinyagura.”
Bumbogo ni site ya 17 Chairman wa FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida wayo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Kuri iyi site hateraniye abaturage baturutse mu Karere ka Gasabo n’utundi turere tugize Umujyi wa Kigali ndetse n’abavuye mu bice bitandukanye by’Igihugu.


