Perezida wa Repubulika ya Madagascar, Andry Rajoelina na madamu we, bazasura u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri guhera ku itariki ya 7 kugeza ku ya 8 Kanama 2023. Uru rugendo rukurikiye ubutumire bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wari Perezida wo muri Afurika wari umushyitsi udasanzwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Madagascar muri Kamena 2019.
Raporo y’Inama y’Abaminisitiri igaragaza ko bamwe mu bagize guverinoma, abadepite ndetse n’abahagarariye abikorera bazazana na perezida muri uru ruzinduko. Biteganijwe ko hazashyirwa umukono ku masezerano atandukanye y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n’inama hagati y’abashoramari nk’uko iyi nkuru dukesha Madagascar Tribune ivuga.
Ngo gusura u Rwanda bifite akamaro kanini kuri Madagascar kuko ari amahirwe kuri Madagascar yo kungukira ku burambe bw’u Rwanda mu bijyanye no kuzamuka byihuse. U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu bya Afurika byagize iterambere kuzamuka n’iterambere mu bukungu rigaragara muri ibi bihe bya vuba.
Uru ruzinduko ariko ruje mu gihe hari umwuka mubi wa politiki hagati y’bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika b’abafatanyabikorwa babyo b’i Burayi, nyuma y’ibibazo bya politiki nko muri Niger, Mali na Burkina Faso.
Abayobozi b’Afurika barahamagarirwa na bagenzi babo kugira ngo bagaragaze niba bashyigikiye cyangwa badashyigikiye ibihugu by’iburengerazuba kugira ngo basobanure neza aho bahagaze.
Muri Gashyantare 2019, itsinda ry’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubukungu muri Madagascar (EDBM) ryaje mu rugendoshuri mu Rwanda aho ryasinyanye amasezerano y’ubwumvikane n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB). Icyari kigamijwe kwari ukongera umuvuduko w’ishoramari hagati y’ibihugu byombi. Icyo gihe kandi hanaganiriwe ukuntu hatangizwa ingendo z’indege hagati ya Antananarivo na Kigali hagamijwe guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Icyo gihe Perezida Andry Rajoelina abinyujije kuri twitter yagize ati: “Nishimiye gushimangira ubufatanye hagati ya Madagascar n’u Rwanda, icyitegererezo cy’iterambere muri Afurika. Urujya n’uruza rw’ishoramari hagati y’ibihugu byacu byombi ruzashimangirwa bitewe n’aya masezerano mashya y’ubwumvikane. ”


