Perezida Andrzej Duda wa Pologne, ategerejwe i Kigali aho agomba kugirira uruzinduko rw’akazi.
Ni amakuru byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ubwo ku wa Gatatu w’iki cyumweru yaganiraga n’abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Perezida Andrzej Duda byitezwe ko azagera i Kigali mu mpera z’uku kwezi.
Biruta yashimye umubano ukomeje kugenda ukura hagati ya Kigali na Warsaw, agaragaza ko ari umubano ukomeje guterwa ingabo mu bitugu no kuba ibihugu byombi byarafunguye Ambasade zireberera inyungu zabyo.
Umubano w’u Rwanda na Pologne watangiye mu myaka ya 1960 ushingiye kuri politiki na diplomasi gusa mu 2017, Pologne yashyizeho Ambasaderi wayo mu Rwanda afite icyicaro muri Kenya, ariko mu 2018, inshingano zimukiye muri Tanzania.
Mu mpera za 2022, Pologne yatangaje ko igiye gufungura Ambasade mu Rwanda.
Muri uwo mwaka kandi nibwo u Rwanda rwahise rufungura Ambasade yarwo muri Pologne maze Prof Shyaka Anastase agirwa Ambasaderi warwo muri icyo gihugu.
Kuva mu 2003, abayobozi bo mu nzego nkuru z’ibihugu byombi bagiye bagenderanira, bakagirana ibiganiro ndetse bagasinyana amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Muri Gicurasi 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’itsinda yari ayoboye bagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Pologne, aho yahavuye ibihugu byombi bigiranye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye.
Muri Kamena uyu mwaka ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya dipolomasi akurikira arebana n’ubufatanye mu bya gisirikare.
Muri Nyakanga 2023, ibihugu byombi bwo byasinyanye andi agamije kunoza ibikorwa byo gusoresha mu Rwanda, kugabanya ibyuho bikigaragara mu nzira zikoreshwa mu gukusanya imisoro, guhangana n’abanyereza imisoro no guteza imbere ikoranabuhanga mu bikorwa byose bijyanye n’imisoro.
Mu bijyanye n’ishoramari, Ikigo cy’Abanye-Pologne cya Luma Investment kiri mu byashoye imari mu Rwanda aho kihafite uruganda Luna Smelter rushongesha rukanatunganya amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti.


