Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yagiriye uruzinduko rutunguranye muri Ukraine kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023.
Mu murwa mukuru, Kyiv, Biden yakiriwe na mugenzi we uyobora Ukraine, Volodymyr Zelensky, bagirana ikiganiro cyibanda ku bufatanye mu kurwanya ibitero by’ingabo z’u Burusiya.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko ubwo Biden yari muri Kyiv, humvikanye impanda (sirens) ziburira abaturage ko hagiye kugabwa igitero, gusa ngo nta cyigeze kihagabwa.
Ngo ubwo Biden yari muri Kyiv, yagaragaje ko umugambi wa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, utagenze nk’uko yabyifuzaga. Ati: “Ubwo Putin yatangizaga ibitero mu gihe gishize gikabakaba umwaka, yatekerezaga ko Ukraine ari inyantege nke kandi ko Uburengerazuba bwacitsemo ibice.Yatekerezaga ko azatuganza. Yaribeshyaga cyane.”
Bivugwa ko uruzinduko rwa Biden muri Ukraine rurakurikirana n’ibindi bihano by’ubukungu Leta ya USA irafatira u Burusiya mu gihe cya vuba.


