Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri.
Amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Chapo yatangajwe na Perezidansi ya Mozambique.
Muri uru ruzinduko atangira kuri uyu wa Gatatu, biteganyijwe ko yakirwa na Perezida Kagame, bakagirana ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi.
Ni bwo bwa mbere Chapo agiye gusura u Rwanda, kuva muri Mutarama uyu mwaka ubwo yatangiraga kuyobora Mozambique asimbuye ku butegetsi Filipe Nyusi.
U Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano ukomeye, ndetse mu bihe bitandukanye ibihugu byombi byagiye bisinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Kuva muri Nyakanga 2021 by’umwihariko, u Rwanda rufite mu ntara ya Cabo Delgado ingabo ziri mu bikorwa ibyo guhashya ibyihebe byari byarayiyogoje.


