Perezida wa Phillipines Rodrigo Duterte yavuze ko amashuri adashobora gufungura mu gihugu cye n’isi btaravumbura urukingo rw’icyorezo cya coronavirus. Muri iki gihugu byari byitezwe ko abanyeshuri bazasubira ku bigo byabo mu mpera za Kanama 2020.
Perezida Duterte yavuze ko we atiteguye kuba yakohereza abanyeshuri ku bigo byabo urukingo rwa covid-19 rutaraboneka kabone n’ubwo ibindi bihugu byo byaba biri gusubukura amashuri. Yagize ati” Kohereza abana ku ishuri nta rukingo kuri njye mbyumva nk’ikiza’. Kereka gusa igihe nzaba numva ko barinzwe naho ubu ntacyo bimaze kuba navuga ku ifungurwa ry’amashuri.” Abanyeshuri barenga miliyoni 25 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bafungiwe amashuri muri Werurwe. Perezida Duterte yavuze ko ari ubwiyahuzi kuba wasubiza abana ku ishuri kurusha uko basibira cyangwa bakabura uko barangiza amasomo yabomYagize ati” Kuri njye, icya mbere ni urukingo. Urukingo niruramuka rubonetse aho bizaba bikemutse, nirwabura ntihagire ababona uko basoza amasomo yabo na byo bizabeho tuzabyakira.” Kuri ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, OMS, nta rukingo cyangwa umuti uvura virusi ya covid-19 ryari ryashyira ahagaragara cyangwa ngo ryemeze. Abahanga n’abashakashatsi ku isi bakomeje gushakana urukingo rw’iyi virusi umuvuduko ariko no kumva umuntu wemejwe ko yaciye ako gahigo bitegerezanyijwe urukundo n’amatsiko. Muri Phillipines, abantu basaga ibihumbi 14,319 ni bo bamaze kwandura corovirus, abarenga 875 bamaze kwitaba Imana nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’ubuzima cya Philippines.


