Perezida Ebrahim Raisi wa Iran ari muri Uganda

Perezida Ebrahim Raisi wa Iran uri kugirira uruzinduko rw’amateka ku mugabane wa Afurika, kuri uyu wa Kabiri yasuye Uganda.

Perezida Raisi wageze i Kampala akubutse i Nairobi muri Kenya aho yagiraniye ibiganiro na mugenzi we William Ruto, akigera i Entebbe yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubufatanye bw’akarere, Okello Oryem.

Ni mbere yo kwakirwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni bagiranye ibiganiro.

Guverinoma ya Iran yatangaje ko uruzinduko rwa Perezida Raisi ku mugabane wa Afurika rugamije “guteza imbere ubukungu bushingiye kuri dipolomasi ndetse gushimangira imibanire ishingiye kuri Politiki” hagati ya Tehran na Afurika.

Ni uruzinduko kandi rugamije gushaka isoko rya bimwe mu bicuruzwa bya Iran muri Afurika.

Biteganyijwe ko Perezida Raisi nyuma yo kuva muri Uganda azakomereza uruzinduko rwe i Harare muri Zimbabwe.

Kuri uyu wa Gatatu mbere yo kuva i Nairobi we na Perezida Ruto bitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Iran na Kenya; mu nzego zirimo ubuhinzi, ubworozi, umuco ndetse n’umurage, Ikoranabuhanga, amakuru, uburobyi, imiturire ndetse no guteza imbere imijyi.

Afurika yaherukaga gusurwa na Perezida uwo ari we wese wa Iran mu myaka 11 ishize, ubwo muri 2010 Mahmoud Ahmadinejad wari Perezida w’iki gihugu yasuraga ibihugu birimo Uganda.

Ni Iran imaze igihe yarafatiwe ibihano biremereye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera umushinga wo gucura ibitwaro bya kirimbuzi ndetse no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwo hagati, irimo uwa Hezbollah.

Usibye kuganira na Museveni, byitezwe ko muri Uganda Perezida Raisi anaganira n’abacuruzi, abahagarariye ibigo by’ubucuruzi bitandukanye ndetse n’abayobozi mu by’ubukungu bo muri Uganda na Iran.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *