capture-13043951686805f61906acf4.09725963

Perezida Kabila i Goma: Arambara iyihe Kositimu ya politike?

Mu guceceka kwe hafi imyaka 6 yose uwahoze ari perezida wa Kongo Joseph Kabila Kabange yongeye gufungura urupapuro guverinoma ya Kinshasa yari yarizeye ko yamaze kurufunga.

Ku mugoroba wo ku wa gatanu, ubwo Sena yari yamukuyeho  ubudahangarwa, nibwo Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DRC akaba n’umusenateri ubuzima bwe bwose, yafashe icyemezo noneho cyo kuvuga muri disikuru yamaze iminota 45.

Mu byo yashyize hanze, yagarutse kuburyo Inteko nshingamategeko ya Kongo yahindutse urusengero rw’inyungu bwite za perezida Felix Tchisekedi.

Kabila, yagarutse ku buzima bw’igihugu cye aho yagaragaje ko buyobowe mu iterabwoba rishingiye ku inyota y’ubutegetsi bugendera ku gitugu.

Kabila agarukanye iki?

Mu bibazo bya Kongo, nkuwabaye Perezida wa Kongo, Joseph Kabila, yemeza ko”buri wese agomba kugira uruhare rwe,” kandi yiyemeza kubigiramo uruhare.

Itangazamakuru n’abasesenguzi bakurikirana politike y’Akarere, bari kwibaza ni uruhe ruhare Kabila azagira mu gukemura ibibazo Kongo irimo ubu?

Ese Kabila yaba agarutse mu mwambaro w’umusirikare witeguriye gutanga igitambo? Yaba agarutse mu mwambaro wa politike aho agomba gutangiza intambara ya demokarasi ihanganisha ibitekerezo? Yaba se aje kwiyunga mu mutwe yahoze arwanya akawutsinda ariwo AFC/M23?

Uko iminsi ihita, ndetse na nyuma y’ijambo rya Kabila,ugutungurwa kw’amakuru yo mu karere k’Ibiyaga bigari, aragenda acayuka agaragaza ishusho y’ibi bibazo biri kwibazwaho. Mu rwego rwa politike ndetse n’imiyoborere bya Congo byadogereye, Perezida Kabila, azanye iturufu yo kwereka Abanyekongo ko ariwe gisubizo ku bibazo bya ruswa, ibura ry’ibikorwa remezo nyamara nawe ntabyo yasize bifatika.

Kabila uku gutunga urutoki imiyoborere mibi ya Kinshasa n’ihwa ribangamiye perezida Tchisekedi n’ubutegetsi bwe. Mu rwego rw’umutekano, Kabila yagarutse muri disikuru ye ko abaturage b’Uburasirazuba bwa Kongo babuze ubuyobozi bubitaho, aho yacyuriye mugenzi we Felix T hisekedi, ko yavuye k’ubutegetsi amusigiye igihugu gifite ubutaka bwacyo bwose.

Iyi nindi turufu ya Politike Kabila akoresha yereka Abanyekongo ko we yari yaracyemuye ibibazo by’umutekano mucye m’Uburasirazuba bwa Kongo akoresheje amayeri ya Politike ndetse na Gisirikare.

Mu binyamakuru byo muburengerazuba bw’Afurika, ibyinshi byagarutse ku bibazo Kongo irimo ko ibyinshi byasizwe na Kabila, binyuze ku kwikwizaho umutungo, ndetse no kugumana inyota y’ubutegetsi.

Kongo nyuma yo kubona ubwigenge ikaba yarapfiriye mu nguni zose bitewe n’abategetse iki gihugu bashingiye ku nyungu zabo bwite aho gushingira ku inyungu zishyira ku isonga abaturage.

Uko byagenda kose Joseph Kabila, ni umukinnyi wa politike akarere n’isi bitakwirengagiza ndetse uje guhindura ibintu muri politike ya Kongo. Igihe kikazagenda kiduha igisubizo uko azitwara mu kibuga cya politike iri gukinirwamo n’ibihugu bya rutura.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *