Perezida Kagame abona impuguke za UN zaragombaga kuganiriza n’impunzi ziri mu Rwanda

Perezida Paul Kagame abona impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zakoze raporo ishinja Leta y’u Rwanda guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo zaragombaga kuza kuganiriza impunzi z’Abanyekongo zaruhungiyemo, mu rwego rwo kwirinda kubogama.

Umukuru w’Igihugu mu kiganiro yagiriye kuri radiyo na televiziyo by’igihugu kuri uyu wa 4 Nyakanga 2023, yatangaje ko izi mpuguke zikora nabi, kandi ko zigendera ku murongo wo gukwirakwiza ikinyoma umaze igihe kirekire.

Yagize ati: “Bitwa ‘itsinda ry’impuguke’. Murabizi ntabwo bageze hano ngo baganirize abantu bahunze bava muri Congo, baza mu Rwanda. Bishoboke no muri Uganda n’ahandi hantu, ariko cyane cyane hano. Ntabyo bigeze bakora. Uratekereza ari ukubera iki impuguke yakabaye ifatwa mu buryo buri ‘serious’ itakoze ibyo?”

Perezida Kagame yagize ati: “Birerekana ikintu, bishoboke kubogama bumeze ukuntu. Ni gute wakemura ikibazo nk’iki mu gihe abantu bandika ibijyanye n’imyumvire yabo? Itsinda ry’impuguke rigendera ku nkuru yashyizweho kera, mu myaka igera kuri 30 ku mateka ya jenoside. Zirashaka ko jenoside ibonwa uko zibyumva, aho kuba mu kuri.”

Yasobanuye ko raporo y’izi mpuguke ari ikinyoma cyahimbwe kera, gituma inzirakarengane izira ubugizi bwa nabi ishinjwa gukora ubugizi bwa nabi.

Mu kugaragaza uburyo izi mpuguke zibogama, Perezida Kagame yavuze kuri muri iyi raporo, zishinja umutwe witwaje intwaro ibyaha bitandukanye, zikanashinja u Rwanda kuwufasha, ariko byagera ku bufatanye bwa FDLR n’ingabo za RDC, zikabuvugaho zisa n’izongorerana.

Mu busesenguzi bwe, yasobanuye ko izi mpuguke, mu buryo bwo kujijisha, zerekanye ko zitabogamye, zigereranya umutwe wa M23 n’uw’iterabwoba ukomoka muri Uganda, ari wo ADF. Ibya FDLR yagabye ibitero mu Rwanda birimo icyo mu Kwakira 2019 byo ngo ziba zishaka kubyirengagiza.

Iyi raporo yasohowe n’akanama ka UN gashinzwe umutekano mu kwezi gushize.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *