Perezida Kagame abona Tshisekedi atazigera yubahiriza amasezerano y’amahoro

Perezida Paul Kagame yatangaje ko abona mugenzi we uyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, atazigera yubahiriza amasezerano y’amahoro agamije gukemura aikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kuri uyu wa 8 Gashyantare 2023, yibanze ku mubano w’ibi bihugu utameze neza, avuga ko Tshisekedi yanze kubahiriza amasezerano menshi yagiranye n’abantu be.

Yabwiye aba badipolomate ko mu gihe ibihugu byabo bigerageza gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cyo muri RDC, bikwiye kwibuka ko Tshisekedi ntacyo ajya yubahiriza. Ati: “Uyu mugabo yatesheje agaciro amaduzeni y’amasezerano yagiranye n’abantu, none muratekereza ko hari icyanyu azaha agaciro?”

Umukuru w’Igihugu yatangiye urugero ku nama yahurije i Bujumbura abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba tariki ya 4 Gashyantare 2023, aho basohoye itangazo ry’ibyemezo byafatiwemo, bisaba by’umwihariko Abanyekongo bose kujya mu mishyikirano.

Perezida Kagame yasobanuye ko itangazo ryashyizwe hanze na Leta ya RDC rivuga kuri iyi nama, ritabanye n’imyanzuro yafatiwemo. Ati: “Ubushize twari i Bujumbura, abayobozi n’ababaherekeje bari bahari, twaganiriye ku bintu, yari ahari, dusohora itangazo ryereka abantu ibikubiyemo n’uko bizagenda. Itangazo ryarasomwe ariko umunsi wakurikiyeho, irindi tangazo rihabanye ryarasomwe muri Kinshasa.”

Yabajije aba badipolomate ndetse n’abandi bari kure, niba batabona ko ubutegetsi bwa Kinshasa budafite ubushake bwo gukemura ikibazo cyo mu burasirazuba. Ati: “Ufite ibibazo, aho kubikemura cyangwa ngo ukenere ubufasha, ukavuga niba ari inshuti yawe ushaka ko iza kukigufasha,…none uba ushaka ngo gikemuke gite?”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *