Perezida Kagame agiye gushimirwa n’Aba-Rayon

Perezida Paul Kagame azashimirwa ku bwo guha Abanyarwanda Stade Amahoro, mu mukino wa Rayon Sports na APR FC. Ibi byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino bafitanye na APR FC, cyabaye ku wa Kane taliki ya 5 Ukuboza 2024.

Thaddée yavuze ko bifuza kuzaha impano Perezida Kagame mu kumushimira ku bw’ivugurura rya Stade Amahoro, ikaba yarikubye mu bushobozi bwayo inshuro ebyiri. Yagize ati: “Stade Amahoro ubu ifite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi 45, kandi abantu benshi bavuga ko ikomeye ku rwego mpuzamahanga nk’impanga ya Stade ya Paris Saint-Germain.”

Yongeyeho ko ku munota wa 24 wo mu mukino, uhura n’umwaka wa 2024, abafana bazahaguruka bakagaragaze icyubahiro kuri Perezida Kagame. Iki gikorwa kizaba ku mukino Rayon Sports izakiramo APR FC kuwa Gatandatu taliki ya 7 Ukuboza 2024, muri Stade Amahoro, mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Stade Amahoro yatashywe ku mugaragaro ku itariki ya 1 Nyakanga 2024, nyuma y’uko ivuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga, ikaba yakira abantu barenga ibihumbi 45.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *