Perezida Kagame ari i Berlin mu Budage

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yamaze kugera i Berlin mu gihugu cy’u Budage aho ari bwifatanye n’abandi bakuru b’ibihugu baturutse ku mugabane wa Afurika mu nama yiga ku guteza imbere ishoramari kuri uyu mugabane.

Iyi nama izwi nka G20 Compact with Africa, yakiriwe na Chancelière w’u Budage, Angella Merkel.

Ni inama yatangijwe muri 2017 igamije guteza imbere ishoramari ku mugabane wa Afurika, iyi ngingo y’ishoramari bikaba biteganyijwe ko ari yo iza kwibandwaho.

Abakuru b’ibihugu bitabira iyi nama kandi byitezwe ko baganira ku mushinga wo gukora inkingo za COVID-19 muri Afurika ufatwa nk’urufunguzo rwo gufasha ibihugu by’uyu mugabane kongera kubaka imbaraga byihuse kandi byuzuye, ndetse no kureba ko ubukungu bwa Afurika nyuma y’icyorezo bwakwifata neza.

Uretse Perezida Kagame, iyi nama yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye barimo uwa Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Senegal, Togo na Tunisia.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *