Perezida Kagame ari mu Busuwisi

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Busuwisi, aho yitabiriye inama igaruka ku bufatanye mu iterambere, 2022 Effective Development Co-operation Summit.

Bitegayijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, Perezida Kagame yitabira imirimo yo gufungura iyi nama ihuriza hamwe abayobozi baganira ku bufatanye mu iterambere, hagamijwe kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye (SDGs) mu mwaka wa 2030.

Iyi nama kandi igamiie kubaka uburyo bwo kumva kimwe ingamba zafatwa zirimo kubaka icyizere hagati y’abafatayabikorwa no gufatanyiriza hamwe mu guhangana n’ingorane isi ifite.

Itangazo rivuye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ryemeje ko Perezida Kagame aza kugeza ijambo ku bitabiriye iyi nama, barimo Perezida w’u Busuwisi Ignazio Cassis, Perezida Maia Sandu wa Moldova, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina J Mohammed, n’abandi.

Mbere y’iyi nama, Perezida Kagame yitabiriye isangira rya mu gitondo ryakiriwe na Perezida Cassis.

Iyi nama itegurwa n’ikigo Global Partnership for Effective Development Cooperation (GPEDC) ihuriza hamwe za guverinoma, imiryango mpuzamahaga y’ibihugu, imiryango itari iya leta, abikorera, imiryango y’abagiraneza, imiryango y’ubucuruzi n’abandi, hagamijwe ko ubufatanye mu iterambere burushaho gutanga umusaruro.

GPEDC ihuriza hamwe ibihugu 161 n’imiryango 56 bihurira ku mahame ane y’ibanze agize umusingi w’ubufatanye mu iterambere; kuba ibihugu bifata iya mbere mu iterambere ryabyo, gukorera ku ntego hagamijwe umusaruro, ubufatanye budaheza mu iterambere, gukorera mu mucyo no kubazwa ishingano.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *