GjhlD1gWwAAxOqE

Perezida Kagame ari muri Qatar

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11/2/2025, Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano n’icyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati gisanzwe ari inshuti y’u Rwanda.

Perezida Kagame yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad n’Umunyabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye, ugaragarira mu bufatanye mu nzego zirimo umutekano, ubukungu, ubwikorezi, ishoramari, ubucuruzi n’ikoranabuhanga. Qatar kandi ifitemo imigabane 60% mu mushinga w’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, ndetse hari gahunda yo kugura 49% bya RwandAir.

Perezida Kagame kandi ageze muri Qatar asangayo itsinda ry’Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda (RDF Command & Staff College) riyobowe na Brig. Gen. Andrew Nyamvumba riri muri Qatar mu ruzinduko rw’amasomo mpuzamahanga.

Ku wa Mbere basuye Joaan Bin Jassim College of Defense Studies hamwe na National Defense College. Bakomereza no mu bindi bigo by’ingenzi bya gisirikare muri Qatar.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rukurikiye urwa Amir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, wasuye u Rwanda mu 2019 na 2022, bigaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje gukura.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *