Perezida Kagame ategerejwe i Paris

Perezida Paul Kagame ategerejwe i Paris mu Bufaransa, aho agomba kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku ngufu za ‘nucléaire’.

Iyi nama izaba iba ku nshuro ya kabiri, izabera i Paris ku wa 10 Werurwe 2026.

Izahuza abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakuru b’inzego zitandukanye. Usibye Perezida Kagame, mu bandi bazayitabira harimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire (AIEA), Rafael Grossi.

Iruhande rw’iriya nama biteganyijwe ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyo ngingo Macron anaheruka kuyiganiraho na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, ubwo ku wa 25 Gashyantare yamwakiraga mu biro bye i Paris.

U Rwanda ruri mu bihugu mbarwa bya Afurika bimaze igihe bifite gahunda yo kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB, Dr. Fidel Ndahayo, aheruka gutangaza ko u Rwanda rukeneye arenga miliyari 5$ (arenga miliyari 7000 Frw) mu kubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire rwitezweho kugira uruhare mu kongera amashanyarazi mu gihugu hose.

Icyakora biteganyijwe ko bitarenze mu myaka ya 2030, u Rwanda ruzaba rufite uruganda rwa mbere ruri muri ubwo bwoko ndetse abakozi bagera kuri 230 uruganda ruba rukeneye ngo rutange umusaruro, bazaba babonetse mu 2028.

Ni uruganda rwubakwa ku buso buri hagati ya hegitari 15 na 50 hitaruye abaturage, ndetse nta byago ruteza kuko iyo rugize ikibazo ruhita ruzima aho gukomeza gushya ngo rukwirakwize imirasire yangiza ubuzima.

Mu rwego rwo gushyigikira uyu mugambi, hagati y’itariki ya 18 n’iya 21 Werurwe i Kigali hazabera inama y’Inganda z’ingufu za nucléaire izaba ibereye bwa mbere muri Afurika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *