gezzvwyx0aargwg-7ff12

Perezida Kagame kwa Abdelmadjid Tebboune

Perezida Paul Kagame ari i Algiers muri Algérie, aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Kamena yatangiye uruzinduko rw’akazi.

Amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Algiers, yemejwe n’abarimo Ambasade ya Algérie i Paris mu Bufaransa.

Iyi Ambasade ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko Perezida Kagame yagendereye kiriya gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika nyuma yo guhabwa ubutumire na Perezida wacyo, Abdelmadjid Tebboune.

Iti: “Ku butumire bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Abdelmadjid Tebboune, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Algérie.”

Perezida Kagame yasuye Algérie, nyuma y’uko mu Ukuboza umwaka ushize yahuye akanagirana ibiganiro na Perezida Tebboune.

Abakuru b’ibihugu bombi bahuriye i Nouakchott muri Maurtanie, aho bari bitabiriye inama ku burezi n’ubumenyi bw’urubyiruko mu bijyanye n’umurimo yari yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu byo baganiriye nk’uko Perezidansi y’u Rwanda yabitangaje icyo gihe, harimo uko bashimangira “umubano mwiza w’ubufatanye ukomeje kuranga ibihugu byombi mu nzego z’ingenzi zirimo uburezi, igisirikare ndetse n’umutekano.”

Icyo gihe kandi baganiriye ku zindi nzego nshya ibihugu byombi byafatanyamo, zirimo ubuhinzi n’ibikorwa remezo.

Perezida Kagame yaherukaga kugenderera Algérie muri Kamena 2015.

Icyo gihe yahuye n’abayobozi bakuru, yemeza ko umubano w’ibihugu byombi ugomba kuzanira inyungu abaturage b’ibi bihugu ndetse na Afurika muri rusange.

Icyo gihe kandi Umukuru w’Igihugu yashyize indabo ku rwibutso rw’abaguye ku rugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Algérie.

Algérie n’u Rwanda bisanganwe umubano mwiza watangiye mu 1978 ndetse mu 2014 ni bwo Algeria yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda.

Muri Kanama 2023, mu mpapuro Perezida Kagame yakiriye zemerera Abadipolomate bashya 12 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, harimo n’iza Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah ufite icyicaro i Kigali.

Ibindi bikomeza umubano w’ibihugu byombi ni uko bihuriye mu miryango irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe, AU; Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye n’Iterambere, NEPAD; Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Algérie iri mu bihugu bya mbere byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AFCTA) yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018.

Mu 2016, ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali (5th Kigali International Conference Declaration: KICD) yabereye mu Murwa Mukuru wa Algérie, Algiers, Madamu Jeannette Kagame, yahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa kubera ibikorwa bya Imbuto Foundation.

Kuva mu 1982, u Rwanda na Algérie byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire n’ayandi.

Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *