Perezida Paul Kagame ategerejwe i Astana muri Kazakhstan, aho agomba kugirira uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri.
Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu agomba gutangira ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, mbere yo kurusoza bucyeye bwaho.
Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri kiriya gihugu giherereye rwagati ku mugabane wa Aziya, rwabanjirijwe n’urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe yamaze gutangira muri kiriya gihugu yagezemo bwa mbere.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kazakhstan ku wa Mbere yatangaje ko Minisitiri Nduhungirehe yakoranye inama na mugenzi we wa kiriya gihugu, Murat Nurtleu.
Abakuru ba dipolomasi b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye, zirimo politiki, ubukungu, umuco ndetse n’umubano ushingiye ku bikorwa by’ubutabazi.

Minisitiri Nurtleu yavuze ko igihugu cye gifata u Rwanda nk’inshuti ndetse n’umufatanyabikorwa ukomeye wo muri Afurika, ati: “Tubona u Rwanda nk’igihugu cy’inshuti ndetse n’umufatanyabikorwa w’ingirakamaro wo muri Afurika. Mfite icyizere cy’uko imbaraga zacu zihuriweho zizatuma uruzinduko rwa Perezida Kagame ruzasiga urugendo rushya mu mubano wa Kazakhstan n’u Rwanda rugenda neza.”
Biteganyijwe ko uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Astana ruzasiga agiranye ibiganiro na mugenzi we wa kiriya gihugu, Kassym-Jomart Tokayev; ndetse impande zombi zisinyane amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ikoranabuhanga ndetse no mu bya gisirikare.

Ku wa Mbere kandi ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bashimangiye ko biteguye gukomeza gushyira ingufu mu “kunoza imikoranire no gushimangira ugusurana mu nzego zitandukanye.”
Baganiriye kandi ku bijyanye n’uko hashyirwaho inzira y’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati ya Kigali na Astana, bijyanye n’uruhare rukomeye inzira mpuzamahanga yo gutwara abantu n’ibintu iherereye mu karere ka Trans-Caspia (akarere ko mu burasirazuba bw’inyanja ya Caspian) ikomeje kugira mu guhuza amasoko yo hirya no hino ku Isi.

Uruhande rwa Kazakhstan rwasabye u Rwanda ko hanajyaho ubutumwa (cyangwa Ambasade) buhuza ibihugu byombi, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n’imikoranire hagati y’inzego zishinzwe ubucuruzi.
Bijyanye kandi n’ibyo Kazakhstan imaze kugeraho biciye muri sisitemu ya e-Gov ndetse n’ibyo u Rwanda rwagezeho biciye muri gahunda ya Smart Rwanda Initiative, ku wa Mbere ibihugu byombi byasuzumye amahirwe y’ubufatanye yaba ari hagati ya sosiyete z’ikoranabuhanga, hashingiwe kuri Astana Hub isanzwe ari icyanya cya mbere cy’ikoranabuhanga kinini kurusha ibindi muri Aziya.
Perezida Paul Kagame agiye gusura Pakistan nyuma y’uko mu Ugushyingo umwaka ushize yahuye akanagirana ibiganiro na Perezida Kassym-Jomart Tokayev.
Aba bombi bahuriye i Baku muri Azerbaijan, baganira ku buryo bwo “gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu mu nzego zitandukanye ku bw’inyungu z’abaturage b’u Rwanda n’aba Kazakhstan.”
Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo rwagenaga umuntu ugomba kuruhagararira muri icyo gihugu mu 2016.
Muri Nzeri 2024 ubwo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haberaga Inama y’Inteko Rusange ya Loni, ba Minisitiri Nduhungirehe na Murat Nurtleu basinyanye amasezerano ajyanye no gukuraho Visa ku baturage b’ibihugu byombi mu koroshya urujya n’uruza.


