Perezida wa Repububulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu 1994 mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27.
Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 250.
Ku itariki nk’iyi ya 07 Mata buri mwaka, ni bwo u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu munsi ngarukamwaka wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igasiga ihitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni imwe bishwe mu minsi 100.
Perezida Kagame na Madamu we ubwo bari ku Gisozi, bashyize indabo ku mva rusange iruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe, barabunamira ndetse banacana Urumuri rw’Icyizere.
Abandi banyacyubahiro bari bahari barimo abadipolomate batandukanye bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ndetse n’abayobozi bahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside irimo IBUKA na AVEGA Agahozo.
Nyuma y’umuhango wo gushyira indabo ku mva no kunamira Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, gahunda zirakomereza muri Kigali Arena ahatangirwa ibiganiro bitandukanye, byitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, abadipolomate batandukanye n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera, abanyamadini n’abandi.
Kuva icyorezo cya Coronavirus cyaduka ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwibutse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu rwego gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, gahunda zijyanye no kwibuka zizakorwa ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga, aho inyinshi zizajya zikurikiranirwa mu bitangazamakuru birimo za Radiyo na Televiziyo; ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.






Amafoto: @Urugwiro
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


