Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ntibari mu bakuru b’ibihugu bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Félix Antoine Tsahisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama ni bwo Tshisekedi azarahirira kuyobora RDC muri manda ya kabiri y’imyaka itanu, mu birori bizabera muri Stade des martyrs i Kinshasa.
Ni nyuma yo gutangazwa nk’uwatsinze amatora yabaye ku wa 20 Ukuboza n’amajwi 73%.
Ibirori byo kumurahiza byitezwe ko bizitabirwa n’abakuru b’ibihugu barenga 10 ba hano ku mugabane wa Afurika, nk’uko amakuru aturuka muri Perezidansi ya Congo abivuga.
Ni abakuru b’ibihugu cyakora batarimo Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.
Kinshasa imaze igihe ishinja Kigali na Kampala guha ubufasha inyeshyamba za M23 zimaze imyaka irenga ibiri mu ntambara n’ingabo zayo, ibyatumye umwuka uba mubi hagati y’ibi bihugu uko ari bitatu.
U Rwanda cyakora rwakunze guhakana kugira ubufasha ubwo ari bwo bwose ruha uriya mutwe umaze igihe ugenzura ibice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Usibye Perezida Kagame na Museveni, undi byamenyekanye ko atazitabira umuhango w’irahira rya Tshisekedi ni Perezida Samia Suluhu wa Tanzania. Byitezwe ko Samia azahagararirwa muri uyu muhango na Perezida Hussein Ali Mwinyi wa Zanzibar.
Hagati aho ikinyamakuru Jeune Afrique kigendeye ku makuru cyavanye muri Perezidansi ya RDC, cyatangaje ko hari abakuru b’ibihugu barenga 10 bemeye ko bazitabira irahira rya Tshisekedi nyuma yo guhabwa ubutumire.
Ni abakuru b’ibihugu biganjemo abo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) RDC isanzwe ibereye umunyamuryango.
Barimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Joà£o Lourenà§o wa Angola, Lazarus Chakwera wa Malawi, Hakainde Hichilema wa Zambia na Mokgweetsi Masisi wa Botswana.
Abandi ni Dénis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville, Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, Gen Mahamat Idriss Déby Itno wa Tchad, Faure Gnassignbé wa Togo, Umalo Sissoco Embalo wa Guinée-Bissau, Azzali Assoumani w’Ibirwa bya Comores na Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema uyoboye Gabon mu buryo bw’inzibacyuho.
Barimo kandi Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi umaze igihe ari incuti y’akadasohoka ya Tshisekedi.
Aba hafi ya Perezida Tshilombo bavuga ko Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo na mugenzi we William Samoei Ruto Kenya “basubije neza ku butumire bahawe”, gusa Jeune Afrique ivuga ko umuvugizi wa Ruto yanze kuyisubiza ubwo yamubazaga niba azajya i Kinshasa.
Ni Ruto watumiwe mu gihe umwuka umaze iminsi utifashe neza hagati ya Kinshasa na Nairobi, nyuma y’ishingwa ry’ihuriro ryiswe Alliance Fleuve Congo ryashingiwe muri Kenya. Ni ihuriro rifite gahunda yo guhirika Tshisekedi ku butegetsi.
Ishingwa ry’iri huriro Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC (CENI) ahuriyemo n’imitwe irimo uwa M23 ryababaje cyane ubutegetsi bw’i Kinshasa, binatuma Congo ihamagaza John Nyakeru (muramu wa Tshisekedi) wari Ambasaderi wayo i Nairobi.
RDC kandi yanasabye Kenya guta muri yombi Nangaa, gusa Perezida Ruto ayikurira inzira ku murima ayibwira ko ibyo bidashoboka.
Abandi bitezwe i Kinshasa barimo Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya cyo kimwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.


