Perezida Paul Kagame ari i Bruxelles mu Bubiligi, aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu yiga uko Isi yarushaho kwegerana, no gukemura ibibazo bitandukanye bishingiye ku bukungu.
Iyi nama yitwa Global Gateway Forum 2025 iri kuba ku nshuro ya kabiri.
Kuri uyu wa Kane ubwo hatangizwaga imirimo y’iriya nama, Perezida Paul Kagame yayihuriyemo n’abarimo Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.
Ramaphosa mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye, yavuze ko yiyumvamo imbaraga zo gushaka amahoro ndetse akaba yumva ari ahantu heza, nyuma yo kwicara iruhande rwa ba Perezida Kagame na Tshisekedi.
Mbere yo kwitabira iriya nama Perezida Paul Kagame yahuye anagirana ibiganiro n’umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos.
Iruhande rw’iriya nama kandi biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame agirana ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, bigamije kureba ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda n’uyu muryango.


