Perezida Kagame ntiyumva impamvu u Burundi na Sudani y’Epfo bidatanga umusanzu muri EAC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize icyo avuga ku kibazo cy’ibihugu by’u Burundi na Sudani y’Epfo bimaze iminsi bisabirwa kwirukanwa mu Muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kubera kugaragaza ubushake buke bwo gutanga umusanzu wabyo.

Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana n’ikinyamakuru The East African, kuwa kuwa Kane tariki 30 Nyakanga 2020. Muri iki kiganiro, Umukuru w’Igihugu yabajijwe ku ngingo zitandukanye zirimo n’izerekeye Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) akibereye Umuyobozi kugeza ubu.

Ku itariki 29 Kamena nibwo inama y’Inteko Rusange ya EALA yateranye maze abadepite bagaragaza ibibazo bitandukanye byugarije Umuryango wa EAC, harimo n’ikibazo cy’amikoro make cyari cyaratumye aba badepite binubira kuba badaheruka no kubona imishahara yabo n’uduhimbazamusyi bagenerwa. Abadepite bagaragaje ko impamvu ibitera ari uko hari ibihugu bitari byarangiza kwishyura imisanzu yabyo ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020, hakaba n’ibyinangiye bimaze imyaka bidatanga umusanzu na muke, aribyo u Burundi na Sudani y’Epfo. EALA ikaba yarasabaga ko hakwiye gukurikizwa amatego bikirukanwa mu muryango.

Ubwo The East African yabazaga Perezida Kagame uruhande we yaba ariho kuri iyi ngingo, yavuze ko we icyo ashyigikiye ko gishyirwa imbere na buri gihugu kinyamuryango ari ukubahiriza ibyo gisabwa, ibihugu byose bikishyurira ku gihe imisanzu yabyo kuko ariyo umuryango ukesha kubaho, kandi ibihugu bikaba biwuhuriyeho. Perezida Kagame kandi yongeyeho ko bishoboka ko igihugu cyagira ibibazo bituma kitabasha kwishyura, icyo gihe umuryango ukaba wabisuzuma kigafashwa nk’uko byigeze gukorerwa u Burundi mu myaka yashize ‘gusa ntiyumva ko hari icyagombye guhora ari umutwaro w’ibindi cyane ko ibibazo byatumaga butabona uburyo bwo kwishyura ubu bisa n’ibitagihari.’

Yagize Ati: “Ndibuka igihe kimwe ubwo twicaye hamwe duteranyiriza u Burundi kubera ibihe bikomeye bwarimo bitabwemereraga kwishyura. Ushobora kubikora rimwe cyangwa ukanongera, ariko ntushobora kugeza aho ibihugu bimwe bihora byikorera umutwaro w’ibindi mu buryo buhoraho. Sinzi neza impamvu cyangwa uko byagenze kugirango u Burundi na Sudani y’Epfo byo kwishyura kugeza ubwo bimenyeshwa impamvu bikwiye guhagarikwa.”

Yakomeje ati: “Ni nko kuvuga ngo twagerageje kenshi kuguteranyiriza ariko aho bigeze dutekereza ko uri mu mwanya mwiza wo kugaragaza uruhare rwawe kugirango wumve ko wisanze mu muryango neza unungukiremo byinshi nk’uko nawe uba watanze uruhare rwawe kimwe natwe dusigaye.”

Buri gihugu kigize EAC kiba gisabwa kwishyura umusanzu w’amafaranga agera kuri miliyoni 8 z’Amadolari y’Amerika ku mwaka. Kugeza muri Kamena uyu mwaka, u Burundi bwishyuzwa umwenda ungana na miliyoni 15$ z’imyaka ibiri, naho Sudani y’Epfo ikishyuzwa umwenda ungana na miliyoni 28.8$.

Ibihugu bindi byari bigifite ayo bisigaje kwishyura ku musanzu wa 2019/2020 ni Uganda isigayemo miliyoni 1.6$, u Rwanda rwari rusigayemo miliyoni 2.7$ na Tanzania isigayemo miliyoni 4.2$. Ni mugihe Kenya aricyo gihugu cyonyine cyari cyararangije kwishyura umusanzu wacyo wose gisabwa, ibitararangiza nabyo bigashishikarizwa kuwurangiza kugirango hatangirwe ingego y’imari y’umwaka ukurikira (2020/2021).

Itegeko rishyiraho Umuryango wa EAC, mu ngingo yaryo y’143 n’iy’146 riteganya ko igihugu kinyamuryango iyi kigaragaje kwinangira kikanga gutanga umusanzu wacyo mu muryango, bifatirwa ibihano birimo no guhagarikwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *