Perezida Kagame yabwiye abakozi ba Leta ko bazajya babazwa ibyo bakoze

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yibukije abakozi bo mu nzego za Leta kuzirikana ko bakorera Abanyarwanda bose, abasaba kugaragaza ibyo bakora byaba ngombwa bakanabibazwa.

Ni ibikubiye mu butumwa Umukuru w’Igihugu yageneye Abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga, umunsi ngarukamwaka u Rwanda rwizihizagaho imyaka 26 rumaze rwibohoye.

Umuhango wo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’Igihugu witabiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ukaba wabereye mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare, ahatashywe ibikorwa remezo bitandukanye byubatswe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ingabo z’igihugu.

Ibikorwa byatashywe birimo umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro ugizwe n’inzu 16 zubatswe mu buryo bwa ‘Four in One’ zizatuzwamo imiryango 64 y’abatishoboye. Ni umudugudu kandi urimo ikigo mbonezamikurire y’abana bato (ECD), ikigo nderabuzima kizafasha abawutuye kwivuriza hafi, ikigo cy’ishuri ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu butumwa umukuru w’igihugu yageneye Abanyarwanda, yabibukije ko buri wese agomba gukora atitekerezaho gusa, ahubwo agashyira imbere inyungu rusange; ibyo yanibukije abakora mu nzego za Leta.

Yagize ati: “Buri wese agomba gukora atitekerezaho gusa, ahubwo agashyira imbere inyungu zacu twese. Uri mu kazi ka Leta akamenya ko akorera Abanyarwanda bose, akagaragaza ibyo yakoze, byaba ngombwa akanabibazwa.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyagezweho mu myaka 26 ishize, byasabye ubwitange, imbaraga n’ubufatanye bwa benshi; ashimangira ko ibyaranze Abanyarwanda mu myaka 26 ishize bikiri ngombwa.

U Rwanda rwizihije imyaka 26 ishize rwibohoye, mu gihe rwo n’Isi muri rusange bahanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Perezida Kagame yavuze ko Covid-19 ari ikigeragezo, bityo uko irwanwa bikaba bigaragaza uko abantu biteguye guhangana n’ibindi byose byagerageza guhungabanya ubuzima bw’abantu ndetse n’ibyo bamaze kugeraho.

Perezida Kagame yavuze ko abazivana muri Covid-19 neza ari abafite ingamba n’ibikorwa bihamye kandi barangwa n’imiterere ndetse n’imico byubaka, ashimangira ko Covid-19 ari urundi rugamba abantu bagomba gutsinda.

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kugera ku byo bifuza, gusa ahamya ko bizaba byiza kurushaho mu gihe amategeko azaba akurikizwa ndetse umutungo w’igihugu ntukoreshwe nabi cyangwa ngo ukoreshwe mu nyungu z’abantu bwite.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *