Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije Abaturage b’u Burundi n’umuryango wa Nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza, nyuma y’urupfu rw’uyu wahoze ayobora u Burundi rwabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 08 Kamena.
Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati”mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda no ku ruhande rwanjye, nihanganishije abaturage b’u Burundi ku bw’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza. Nanihanganishije umuryango wa Perezida. Imana ibahe umugisha.”
Perezida Kagame yiyongereye ku bandi banyacyubahiro batandukanye bafashe mu mugongo Abarundi, barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila wahoze ayobora iki guhugu n’abandi benshi cyane.


