FG4XGhFWUAA4IPg.jpg_large

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Erdoğan wa Türkiye

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yihanganishije mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan wa Türkiye, nyuma y’inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye igihugu cye igahitana abatari bake.

Perezida Paul Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’imiryango y’ababuriye ababo muri iriya nkongi yibasiye imwe muri Hoteli zo mu ntara ya Bolu ndetse n’abandi bose yagizeho ingaruka.

Yagize ati: “Nihanganishije Perezida Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage ba Türkiye ku bw’itakara ry’ubuzima ribabaje bwatakariye mu nkongi yibasiye Ski resort muri Bolu.”

“Twifatanyije n’imiryango yabuze ababo n’abagizweho ingaruka n’aya makuba bose. Turanifuriza abakomeretse gukira.”

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama ni bwo iriya nkongi y’umuriro yibasiye Ski resort iherereye mu gace ka Kartalkaya yabaye.

Kugeza ubu abantu 76 ni bo byamenyekanye ko bahitanwe na yo, na ho abandi benshi barakomereka.

Hoteli yibasiwe n’iriya nkongi yari ifite abashyitsi 234.

Umwe mu babonye yibasirwa n’inkongi y’umuriro yavuze ko ubutabazi bwatinze kuhagera bamwe bakagerageza kwitabara basimbuka amagorofa, ibyatumye abenshi bapfa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *