Perezida Kagame yafashe mu mugongo Ruto wa Kenya

Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo mugenzi we William Ruto wa Kenya, nyuma y’impanuka ya kajugujugu yahitanye abasirikare b’igihugu cye barimo Gen. Charles Ogolla wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za KDF.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 18 Mata ni bwo iyo mpanuka yabereye mu gace ka Sindar, mu ntara ya Elgeyo-Marakwet.

Perezida William Ruto mu ijambo yagejeje ku baturage ba Kenya, yavuze ko usibye Gen Ogolla waguye muri iriya mpanuka hari na bagenzi be icyenda bari kumwe na we muri kajuguju bapfanye na we.

Perezida Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yihanganishije Perezida Ruto ndetse n’imiryango y’abasirikare baguye muri iriya mpanuka.

Yagize ati: “Nihanganishije Perezida William Ruto, imiryango ndetse n’abakundaga abazize impanuka y’indege barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Ogolla uzahora yibukirwa ubunyamwuga bwe no kwicisha bugufi mu kazi ke”.

Nyuma y’iriya mpanuka Kenya yahise ijya mu cyunamo guhera kuri uyu wa Gatanu mu rwego rwo guha icyubahiro abasirikare bayiguyemo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *