Perezida Paul Kagame yatembereje mu rwuri rwe Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, amugabira inka z’Inyambo.
Emir wa Qatar ari mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yamugabiye inka, “nk’ikimenyetso gikomoka ku muco nyarwanda gisobanuye ubucuti, ubwubahane ndetse n’umubano uri hagati y’abayobozi bombi n’ibihugu byabo.”
Biteganyijwe ko ejo ku wa Gatanu Perezida Paul Kagame azakira mu biro bye Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bakagirana ibiganiro, ndetse byitezwe ko uruzinduko rw’uyu muyobozi rugomba gusiga u Rwanda na Qatar bisinyanye amasezerano mashya y’imikoranire.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi.
Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.
Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.
Emir wa Qatar yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2022, ubwo yari umushyitsi wihariye mu Nama y’abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM), yabereye i Kigali.









