Perezida Paul Kagame yahuye anagirana ibiganiro na Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika.
Perezidansi y’u Rwanda (Village Urugwiro) yatangaje ko ibiganiro byabo “byibanze ku mbaraga zikomeje gushyirwa mu guteza imbere amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse no ku muhate u Rwanda rukomeje kugaragaza ku mahoro n’umutekano urambye.”
Perezida Paul Kagame yahuye na Massad Boulos, nyuma y’amezi arenga atatu u Rwanda rusinyanye amasezerano y’amahoro na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Boulos by’umwihariko ni we wayoboye ibiganiro byagejeje kuri ariya masezerano.
Icyakora n’ubwo aya masezerano yagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 90 ashyizweho umukono, ntacyo impande zayasinye zirabasha kugeraho.
Zimwe mu ngingo ziyakubiyemo harimo kuba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaragombaga gutangira ibikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bigakurikirwa n’uko u Rwanda na rwo ruvanaho ingamba z’ubwirinzi rumaze igihe rwarafashe.
Amakuru avuga ko nta gihindutse ibikorwa byo gusenya FDLR bigomba gutangira muri uku kwezi k’Ukwakira, nk’uko intumwa z’u Rwanda zabyemeranyijeho ubwo zahuriraga mu biganiro byabereye i Washington DC mu kwezi gushize.
Amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC kandi yagombaga gukurikirwa n’ayerekeye ubukungu ibihugu byombi byakabaye byarasinyanye mu cyumweru gishize, gusa birangira Kinshasa yanze kuyasinya ku munota wa nyuma.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe mu cyumweru gishize yatangaje ko intumwa z’u Rwanda na RDC zari zamaze kumvikana ko zigomba gusinya, ariko ku munota wa nyuma Perezida Félix Antoine Tshisekedi ategeka intumwa za RDC kudasinya amasezerano nyuma yo gutinya ko abaturage be bashobora kumushyiraho igitutu.
Uruhande rwa RDC rwo ruvuga ko aya masezerano adashobora gusinywa “mu gihe u Rwanda rugifite ingabo” ku butaka bwayo, gusa Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko uru ari urwitwazo Kinshasa yazanye bijyanye no kuba nta ngingo ijyanye n’umutekano intumwa zagombaga gusinya amasezerano mu by’ubukungu zigeze ziganiraho.


