Iki ni igikombe cya Community Shield cya 17 Arsenal yegukanye

Perezida Kagame yagaragaje amarangamutima ye kubera intsinzi ya Arsenal

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Arsenal FC kuri Manchester City, yayihesheje igikombe cya 17 cy’irushanwa rya FA Community Shield.

Muri uyu mukino wihariwe ku kigero kinini na City, Arsenal yatsinzwe igitego cya mbere na Cole Palmer ku munota wa 77.

Ku munota wa 11 w’inyongera, Leandro Trossard yatsinze igitego cyo kwishyura, umusifuzi ahita anarangiza umukino, amakipe ajya gutera penaliti.

Penaliti zahiriye Arsenal kuko enye zose abakinnyi bateye bazinjije. City yo byapfuye zigitangira guterwa kuko kapiteni Kevin Debruyne yahushije iya mbere. Bernardo Silva yinjije iya kabiri ariko Rodri arata iya gatatu.

Perezida Kagame usanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal, umukino ukimara kurangira yashimiye iyi kipe y’i Londres, agaragaza ko afite icyizere cy’uko izatwara n’ibindi bikombe. Ati: “Shimirwa Arsenal. Birerekana ibigiye kuza!! Wabikunda gusa!”

Arsenal ifitanye amateka n’u Rwanda kuko yamamaza gahunda ishishikariza abantu gusura ibyiza nyaburanga by’iki gihugu, izwi nka Visit Rwanda.

Iki ni igikombe cya Community Shield cya 17 Arsenal yegukanye
Iki ni igikombe cya Community Shield cya 17 Arsenal yegukanye

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *