prince-harry-and-duchess-meghan-pictured-with-president-v0-28p7i5lm0yjg1

Perezida Kagame yagaragaye aganira na Prince Harry na Meghan i Los Angeles

Mu mpera z’iki cyumweru i Los Angeles, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa NBA All-Star 2026, wabereye kuri Intuit Dome, aho yagaragaye aganira n’ibyamamare bitandukanye birimo Prince Harry n’umugore we, Meghan.

Perezida Kagame aganira n’Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry n’umugore we Meghan

Usibye gukurikirana umukino, Perezida Kagame yahuye n’abayobozi bo muri siporo ndetse n’abacuruzi, barimo Steve Ballmer, nyiri ikipe ya Los Angeles Clippers.

Ibiganiro byabo byagaragaje umubano ugenda wiyongera hagati y’u Rwanda na NBA, harimo ubufatanye bwatangiye umwaka ushize hagati ya Los Angeles Clippers na Visit Rwanda.

 

Perezida Kagame kandi yabonanye na Adam Silver, Komiseri wa NBA na Mark Tatum, Komiseri wungirije wa NBA.

Baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda bumaze igihe kinini na NBA ndetse n’uko bakomeza ubufatanye mu guteza imbere impano ya basketball n’urubyiruko muri Afurika.

Bunguranye kandi ibitekerezo kuri shampiyona ya gatandatu ya Basketball Africa League (BAL) itegerejwe mu minsi iri imbere. Izasozwa na BAL Playoffs i Kigali kuva ku itariki 22-31 Gicurasi 2026.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *