Perezida Kagame yagennye ko bimwe mu bikoresho bya RCS bigirwa ibanga

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, yagennye ko bimwe mu bikoresho by’Urwego rushinzwe igorora (RCS) bigirwa ibanga.

Iby’izi mpinduka bigaragarira mu iteka rya Perezida N°064/01 ryo ku wa 16 Ukwakira 2023 rishyiraho abagize inama nkuru y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS).

Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira ni bwo iri teka ryasohotse mu igazeti idasanzwe ya Leta.

Mu bikoresho bya RCS Umukuru w’Igihugu yagennye ko bigomba kugirwa ibanga harimo intwaro n’amasasu yazo, imodoka zikoreshwa mu gucunga umutekano, ibikoresho by’umutekano bigenzura hifashishijwe ikoranabuhanga n’iby’itumanaho ndetse n’impuzankano z’abakozi bashinzwe igorora.

Birimo kandi ibikoresho byifashishwa mu guhosha imyigaragambyo, imbwa zigenzura ibintu bibujijwe, ibikoresho bijyanye na zo, imiti n’ibiryo byazo; ibikoresho byifashishwa mu kurwanya inkongi y’umuriro n’iby’ubutabazi ndetse n’inyubako zibitswemo ibikoresho bigirirwa ibanga.

Ingingo ya mbere y’iri teka isobanura ko kugira ibi bikoresho ibanga biri mu rwego “rwo kurinda umutekano w’igororero, uw’abantu bafunzwe, uw’abakozi, uw’umutungo, uw’ahantu RCS ifite mu nshingano n’uw’abagana RCS.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *