Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Astana muri Kazakhstan, aho yamaze gutangira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Umukuru w’Igihugu akigera muri iki gihugu yakiriwe ku kibuga cy’indege na mugenzi we, Kassym-Jomart Tokayev.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi, Perezida Paul Kagame azahurira mu nama yo mu muhezo na mugenzi we wa Kazakhstan, mbere yo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Perezida Paul Kagame kandi biteganyijwe ko agomba kuvugira ijambo mu nama y’ihuriro mpuzamahanga rya Astana izwi nka Astana International Forum.
Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri kiriya gihugu giherereye rwagati ku mugabane wa Aziya, rwabanjirijwe n’urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe yamaze kugitangiramo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kazakhstan ku wa Mbere yatangaje ko Minisitiri Nduhungirehe yakoranye inama na mugenzi we wa kiriya gihugu, Murat Nurtleu.
Abakuru ba dipolomasi b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye, zirimo politiki, ubukungu, umuco ndetse n’umubano ushingiye ku bikorwa by’ubutabazi.
Minisitiri Nurtleu yavuze ko igihugu cye gifata u Rwanda nk’inshuti ndetse n’umufatanyabikorwa ukomeye wo muri Afurika, ati: “Tubona u Rwanda nk’igihugu cy’inshuti ndetse n’umufatanyabikorwa w’ingirakamaro wo muri Afurika. Mfite icyizere cy’uko imbaraga zacu zihuriweho zizatuma uruzinduko rwa Perezida Kagame ruzasiga urugendo rushya mu mubano wa Kazakhstan n’u Rwanda rugenda neza.”
Biteganyijwe ko uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Astana ruzanasiga kiriya gihugu n’u Rwanda bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ikoranabuhanga ndetse no mu bya gisirikare.
Perezida Paul Kagame yagendereye Pakistan nyuma y’uko mu Ugushyingo umwaka ushize yahuye akanagirana ibiganiro na Perezida Kassym-Jomart Tokayev.
Aba bombi bahuriye i Baku muri Azerbaijan, baganira ku buryo bwo “gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu mu nzego zitandukanye ku bw’inyungu z’abaturage b’u Rwanda n’aba Kazakhstan.”
Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo rwagenaga umuntu ugomba kuruhagararira muri icyo gihugu mu 2016.
Muri Nzeri 2024 ubwo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haberaga Inama y’Inteko Rusange ya Loni, ba Minisitiri Nduhungirehe na Murat Nurtleu basinyanye amasezerano ajyanye no gukuraho Visa ku baturage b’ibihugu byombi mu koroshya urujya n’uruza.





