Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, yagiranye inama n’abasirikare bakuru, abapolisi ndetse n’abayobozi n’izindi nzego z’umutekano z’u Rwanda.
Ni inama yabaye ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023.
Usibye ba Ofisiye bakuru muri RDF no muri Polisi bayitabiriye, yanitabiriwe n’abakozi b’izindi nzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS), urushinzwe Igorora, (RCS) ndetse n’Urw’Ubugenzacyaha (RIB).
Mu bazwi bayitabiriye harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, ndetse n’abandi basirikare n’abapolisi bakuru b’u Rwanda.
Iyi nama kandi yanitabiriwe n’abasirikare n’abapolisi bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ni byo byemeje amakuru y’iyi nama, gusa ntibyatangaje birambuye ibyayivugiwemo.
Inama nk’iyi buri mwaka yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.
Iyaherukaga ni iyabaye muri Gicurasi mu 2022.
Kuri iyi ncuro Umukuru w’Igihugu yahuye na bariya bayobozi bakuru b’inzego z’umutekano, mu gihe Ingabo z’u Rwanda zimaze igihe ziryamiye amajanja mu rwego rwo kwirinda ko hari icyahungabanya umutekano w’igihugu.
Ni nyuma y’uko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje guca amarenga yo kuba cyagaba ibitero ku Rwanda gufatanyije n’umutwe wa FDLR.
Incuro nyinshi Guverinoma y’u Rwanda yakunze guhumuriza Abanyarwanda ko Ingabo ziri maso ku mupaka, ndetse ko ziteguye gukumira igitero icyo ari cyo cyose cyagabwa haba icyo ku butaka cyangwa mu kirere.


