Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa 25 Gicurasi 2020 yabaye ahagaritse ku murimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel n’uw’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho.
Byemejwe mu itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Gasana Emmanuel yari ayoboye Intara y’Amajyepfo kuva mu 2018. Icyo gihe yasimbuye Mureshyankwano Marie Rose.Gatabazi we yayoboye Intara y’Amajyaruguru mu 2017. Icyo gihe yasimbuye Musabyimana Jean Claude.
Aba bayobozi bakuwe kuri iyi mirimo nyuma ya Gen. Patrick Nyamvumba wakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano tariki ya 27 Mata 2020. Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe icyo gihe, ryavuze ko uyu musirikare ari gukorwaho iperereza ndetse ategekwa gusubira gukorera ku biro bikuru by’ingabo (RDF) mu gihe ategereje ikindi cyemezo.





