Rucagu na we yambitswe umudali

Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’amahoro

Umuyobozi w’umuryango Conacce Chaplains uharanira amahoro ku Isi, General Carlos Arroba Gaibor, yahaye Perezida Paul Kagame impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) y’icyubahiro kubera uruhare yagize mu gushakira amahoro u Rwanda n’ibindi bihugu bitandukanye.

Ni igikorwa cyabereye mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa yo kubungabunga amahoro binyuze mu kurwanya ibiyobyabwenge no guca imanza mu buryo bwunga yatangwaga n’uyu muryango mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Wabereye i Kigali kuri uyu wa 24 Kamena 2023.

Umuyobozi w’uyu muryango ku mugabane wa Afurika, Dr Dieunedort Kamdem Nounga ni we watanze iyi mpamyabumenyi mu izina rya General Carlos, ayishyikiriza Rucagu Boniface wari witabiriye uyu muhango ngo azayigeze ku Mukuru w’Igihugu.

Dr Kamdem yagize ati: “General Carlos, arebye imirimo y’indashyikirwa ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yamwoherereje impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro yaturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Iriho umukono wa Noteri wo muri US, muri Leta ya Washington. Hariho kandi n’ikirango cya CPI, urukiko mpuzamahanga, kugira ngo bishimangire ubuziranenge bwayo.”

Rucagu uri mu bagize akanama k’igihugu k’inararibonye, nyuma yo kwakira iyi mpamyabumenyi, yavuze ko Perezida Kagame akwiye iri shimwe rikomeye kubera amahoro ashakira u Rwanda kuva kera.

Yagize ati: “Abanyarwanda twese turi hano twishimire iyi diplôme ikomeye cyane ihawe Umukuru w’Igihugu cyacu, Nyakubahwa Paul Kagame! Ndetse tubonereho kuvuga tuti ‘Paul Kagame, oye oye oye!’ Kuva muri 1959 kugeza muri 1994, aya mahugurwa y’amahoro ntiyashoboraga kubera mu Rwanda kubera ubuyobozi bubi. Mu gihe cya jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, ya Mana yabwiye Kagame iti ‘Urahagarika jenoside ikorerwa abana banjye, ugarure ihumure mu Rwanda, uzanemo amahoro, urwanye n’ibiyobyabwenge’ kuko muri jenoside yakorerwaga Abatutsi, abenshi babanzaga kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo batinyuke gukora ikibi. Uko Mose yumviye Imana, ni na ko Nyakubahwa Perezida Kagame yumviye Imana muri 94.”

Rucagu yasobanuye uburyo Perezida Kagame ubwo amaze guhagarika jenoside, yashyize imbaraga muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, yubaka amahoro mu gihugu. Yanasabye abanyeshuri 66 basoje aya mahugurwa gufasha Umukuru w’Igihugu kugera ku bikorwa bitandukanye by’indashyikirwa, kandi ngo nibabikora bazajya mu ijuru badapfuye. Ati: “Muzajya mu ijuru ndetse mudapfuye, kandi amarembo y’ijuru azikingura batagombye guhamagara Mutagatifu Petero.”

Dr Kardem yatangaje ko Gen. Carlos ateganya kuza mu Rwanda, akazashimira by’umwihariko Umukuru w’Igihugu.

Rucagu na we yambitswe umudali
Rucagu na we yambitswe umudali

Dr Kamdem asoma amagambo yanditse kuri iyi mpamyabumenyi
Dr Kamdem asoma amagambo yanditse kuri iyi mpamyabumenyi

Abanyeshuri 66 ni bo basoje aya mahugurwa
Abanyeshuri 66 ni bo basoje aya mahugurwa

Bari bahagaze Kandi bambaye nk'abarinzi b'amahoro b'umwuga
Bari bahagaze Kandi bambaye nk’abarinzi b’amahoro b’umwuga

Umuririmbyi Aline Gahongayire (hagati) ari mu banyeshuri basoje aya mahugurwa
Umuririmbyi Aline Gahongayire (hagati) ari mu banyeshuri basoje aya mahugurwa

Umuyobozi w'uyu muryango mu Rwanda yambitswe umudali
Umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda yambitswe umudali

Abanyeshuri mu ifoto y'urwibutso n'abarimu babo
Abanyeshuri mu ifoto y’urwibutso n’abarimu babo

Impamyabushobozi zishimangira ko basoje aya mahugurwa
Impamyabushobozi zishimangira ko basoje aya mahugurwa

Ababyeyi, inshuti n'abo mu miryango y'abanyeshuri bari bitabiriye uyu muhango
Ababyeyi, inshuti n’abo mu miryango y’abanyeshuri bari bitabiriye uyu muhango

Umushoramari KNC (ibumoso) yari ahari
Umushoramari KNC (ibumoso) yari ahari


Meya w'akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, na we yari ahari
Meya w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, na we yari ahari

img-20230624-wa0110.jpg

Amafoto: Biregeya Justin

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *