20250116_163741

Perezida Kagame yahaye gasopo ibihugu by’inyembaraga

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakuriye inzira ku murima ibihugu by’ibihangange, abimenyesha ko nta mbaraga na nkeya zishobora gutuma u Rwanda rwishyura ikiguzi nk’icyo rwishyuye mu myaka 30 ishize ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga mu musangiro abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda.

Ijambo rye ryibanze ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo z’iki gihugu zimaze imyaka ibarirwa muri itatu zirwana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Kinshasa n’ibihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu burengerazuba bw’Isi bimaze igihe bishinja u Rwanda gufasha ziriya nyeshyamba ndetse no kwigarurira ubutaka bwa Congo.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda nta bushobozi rufite bwo gukora ibyo rushinjwa, bijyanye n’amateka rwanyuzemo mu myaka 30 ishize.

Icyakora yavuze ko abarushinja kujya muri Congo banakabaye bibaza impamvu yatuma rujyayo, kuko iyo mpamvu ari yo ikwiye kuza imbere y’ibindi.

Perezida Paul Kagame yanenze by’umwihariko Umuryango w’Abibumbye umaze imyaka ibarirwa muri 30 warohereje muri Congo Kinshasa ingabo zo kurandura imitwe irimo uwa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa aho gusohoza ubutumwa bwajyanye izo ngabo wo n’Umuryango Mpuzamahanga bakaba bakomeje kwikoreza u Rwanda umuzigo.

Yavuze ko igitangaje ari uko abakomeje gushyira ibirego mu Rwanda barushinja gufasha M23 banarimo abagize uruhare mu mateka yatumye abanye-Congo bafite inkomoko mu Rwanda bisanga muri Congo, ubwo mu myaka irenga 100 ishize abakoloni bacaga imipaka.

Yakomeje agira ati: “Yemwe na Jenoside nakomojeho kare ikomoka kuri ayo mateka. Ni yo ikomokaho. None tuzakomeza kugendagenda kugeza ryari? Niba u Rwanda ari rwo ruteza ibibazo mu burasirazuba bwa Congo, waba wibaza impamvu yatuma rujya kurwanayo? Ukeneye gusubiza icyo, bishoboke ko bishobora ku kugeza ku kibazo ukeneye gukemura aho guhunga.”

Umukuru w’Igihugu yavuze Loni n’amahanga birengagiza ibimenyetso n’ukuri kwatumye ikibazo cya Congo kibaho, ahubwo bagahitamo gushyira ibirego ku Rwanda bitwaje indangagaciro ndetse n’inyungu zabo.

Yashimangiye ko nta matangazo, ibikangisho cyangwa imbaraga zatuma u Rwanda rwishyura ikiguzi nk’icyo rwishyuye mu myaka 30 ishize.

Ati: “Reka mbabwire, twishyuye ikiguzi kinini kiruta ibindi mu buzima bwacu. Iyi Jenoside. Dushobora gushyirwa mu bibazo tukanababazwa mu buryo bwose bushoboka, ariko ntituzigera na rimwe dusubira kujya kwishyura ikiguzi nk’icyo twishyuye mu myaka 30 ishize. Ntitwitaye ku mbaraga uwo muntu yaba afite, wenda bizagera aho uwo muntu atsimbarara kuri ibyo, wenda ubwo buzaba ari uburyo bwo guhanagura u Rwanda ku ikarita, ariko nta na santimetero tuzahara.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwicarana n’uwo ari we wese mu rwego rwo gushaka umuti w’ikibazo, mu rwego rwo kugikemura mu buryo bwiza.

Yunzemo ko abo bireba nibatsimbarara bakumva ko bagomba gukemura ikibazo uko babyumva no kwikoreza u Rwanda umutwaro bitazigera bikora.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *