Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu yahuye n’abasirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali ndetse na ba Ofisiye bakuru baheruka gusezererwa mu ngabo z’u Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko yabashimiye ku bw’akazi bakoreye igihugu.
Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru na bo bashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’imiyoborere ye, mbere yo kumwizeza gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu binyuze mu gutanga urugero ku bakiri bato.
Ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama ni bwo Perezida Paul yemeje ko abasirikare barimo ba Jenerali 12 bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Aba barimo Gen James Kabarebe usanzwe ari Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare, cyo kimwe na Gen Fred Ibingira wahoze ari Umugaba w’Inkeragutabara.
Abandi barimo Lt Gen. Frank Mushyo Kamanzi na Lt Gen Charles Kayonga.
Abafite ipeti rya General Major harimo Martin Nzaramba, Eric Murokore, Augustin Turagara, Charles Karamba na Albert Murasira uheruka kugirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Abandi ni ba Brig. Gen Chris Murari, Brig Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.
Abo basirikare kandi barimo ba ofisiye bakuru 83, abofisiye bato batandatu, abasirikare bato 86 n’abandi 678 barangije amasezerano.
Aba biyongeraho 160 bafite ibibazo by’ubuzima.


