20250507_122722

Perezida Kagame yakiriwe kwa Macron

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi, yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye mu ngoro ya Perezida w’u Bufaransa, Champ Elysée.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Kagame na Macron “baganiriye ku bibazo byerekeye Isi ndetse n’imikoranire itanga umusaruro” hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu Ukwakira 2024, ubwo yari yitabiriye inama ya Francophonie. Icyo gihe na bwo yahuye na Macron ndetse bagiranye ibiganiro bigaruka ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Nyuma yo kugirana ibiganiro na Macron, byitezwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Umukuru w’Igihugu yitabira umukino wa ½ cy’irangiza cya UEFA Champions league Paris Saint-Germain yakiramo Arsenal; amakipe yombi akorana n’u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *