20251107_061623

Perezida Kagame yakiriye ku meza umujyanama wa Trump mu by’ukwemera

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo bakiriye mu musangiro Paula White, umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’ukwemera ndetse n’itsinda ry’intumwa bari kumwe.

Uyu mugabutumwakazi yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ari kumwe na Jennifer Korn Sporment usanzwe ari umujyanama wungirije wa Perezida Trump ndetse n’Umuyobozi ushinzwe iby’ukwemera muri Perezidansi ya Amerika ndetse n’abavugabutumwa barimo Jonathan Cain, Bradley Knight, Musenyeri Nicholas Duncan-Williams, Musenyeri Rosa Whitaker Duncan-Williams, Joel Duncan-Williams na Chekinah Olivier.

Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiranye na bariya bavugabutumwa byibanze ku “gusangizanya ku ndangagaciro zisangiwe z’ukwemera, amahoro ndetse n’ubuyobozi.”

Baganiriye kandi ku bibazo byugarije akarere ndetse n’Isi muri rusange.

Paula White n’intumwa ayoboye bageze mu Rwanda bavuye muri Gabon, aho bagiriraga uruzinduko.

Nyuma yo kuva mu Rwanda biteganyijwe ko bazakomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kusoreza urugendo rwabo muri Uganda.

Usibye guhura na Perezida Paul Kagame, Paula White n’abamuherekeje byitezwe ko bazanahura na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC uzwiho kuba umuntu w’umunyedini cyane kandi wegereye cyane amatorero ya Pentekote basengeramo.

Uyu mugore n’ubwo asanzwe azwi cyane kubera inyigisho atanga kuri televiziyo no gusaba inkunga mu bayoboke be, abenshi babona urugendo rwe mu karere k’Ibiyaga Bigari mu isura ya dipolomasi, ibishimangirwa no kuba we n’Umukuru w’Igihugu baganiriye ku bibazo byugarije akarere.

Amakuru avuga ko White mbere yo kuva muri Amerika yahawe na Maison Blanche uburenganzira bwo kuganira n’abakuru b’ibihugu azagenderera ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagendereye u Rwanda agomba kuvamo yerekeza muri RDC by’umwihariko, mu gihe hashize amezi menshi Washington iri guhuriza mu biganiro Kigali na Kinshasa. Ni ibiganiro byatumye ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’amahoro ku wa 27 Kamena, ndetse impande zombi zikomeje kuganira mu rwego rwo gushaka uko zashyira burundu iherezo ku bibazo zifitanye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *