Perezida Kagame yakiriye mu Urugwiro January Makamba

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, January Makamba wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu mukuru wa dipolomasi ya Tanzania yasoje uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga i Kigali.

Ni uruzinduko rwari rugamije guteza imbere umubano wa Tanzania n’u Rwanda, by’umwihariko mu nzego zirimo ubucuruzi, ingufu ndetse n’ibikorwa remezo.

Minisitiri January Makamba yifashishije urubuga rwe rwa X, yavuze ko ubwo yakirwaga na Perezida Kagame yamushyikirije indamukanyo ya mugenzi we Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Ni Makamba washimye uruhare rw’imiyoborere ya Perezida Paul Kagame mu guteza imbere umubano hagati ya Kigali na Dodoma.

Yavuze kandi ko Umukuru w’igihugu yamubwiye ko “u Rwanda na Tanzania turi inshuti, abaturanyi n’abavandimwe. Duhuzwa n’imiterere y’Isi, kandi dusangiye urwandiko. Tugomba gufatanya gukemura ibibazo dusangiye tukanashyira imbere ibintu bizamura imibereho yabaturage b’ibihugu byacu byombi.”

U Rwanda na Tanzania bimaze igihe bifitanye umubano mwiza, ndetse iki gihugu gisanzwe ari umufatanyabikorwa warwo ukomeye mu nzego zirimo ubucuruzi.

80% by’imizigo yinjira mu Rwanda inyura ku cyambu cya Dar es Salaam, by’umwihariko mu mwaka ushize wa 2023 toni zibarirwa muri miliyoni 1.4 ndetse na kontineri 63,000 zinjiye mu Rwanda ziturutse muri Tanzania.

U Rwanda kandi ruza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bisanzwe ari abafatanyabikorwa ba Tanzania mu byerekeye ubucuruzi, ikindi rukaba ruza ku mwanya wa gatatu mu bihugu bikoresha cyane icyambu cya Dar es Salaam.

Minisitiri January Makamba avuga ko bishoboka kuba rwafata umwanya wa mbere, avuga ko impande zombi ziteganya gutuma bibaho ndetse zikaba zanemeranyije kwagura ubucuruzi zisanzwe zikorana.

Yunzemo ko Tanzania n’u Rwanda biteganya gukora ubushakashatsi buhuriweho ku buhinzi binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu buhinzi azasinywa muri Gicurasi.

Yavuze kandi ko ibihugu byombi biteganya gufungura umupaka mushya mu karere ka Kyerwa muri Kagera kugira ngo ibicuruzwa n’abantu byoroherezwe kugenda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *