Perezida Kagame yakiriye Rajoelina mu Rugwiro, baganirira mu muhezo

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye mugenzi we Andry Rajoelina wa Madagascar, mbere yo kugirana ibiganiro.

Rajoelina ari mu Rwanda kuva ku Cyumweru tariki ya 06 Kanama, mu ruzinduko rw’iminsi itatu ari kuhagirira.

Ni uruzinduko yatumiwemo na mugenzi we w’u Rwanda, nyuma y’uko muri 2019 na we yari yasuye Madagascar.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Perezida Kagame yakiriye Rajoelina muri Village Urugwiro mu cyubahiro gisanzwe gihabwa abakuru b’ibihugu, mbere y’uko bombi bagirana ibiganiro.

Kuri gahunda byitezwe ko ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi biza gukurikirwa n’ibindi bihuza intumwa zo muri Guverinoma ya Madagascar n’iy’u Rwanda.

Ni ibiganiro byitezwe ko biza gukurikirwa n’umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Madagascar.

Perezida Rajoelina mu butumwa aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter yagaragaje ko yishimiye uburyo yakiriwe mu Rwanda, mbere yo kurugaragaza nk’icyitegererezo mu iterambere rya Afurika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *