Perezida Kagame yasabye ko ibihano byafatiwe Sudani na Zimbabwe bikurwaho

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa gatatu yasabye ko ibihano byafatiwe ibihugu bya Repubulika ya Sudani na Zimbabwe bikurwaho, kugira ngo byombi bifashwe guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Umukuru w’igihugu yabitangaje nyuma y’inama idasanzwe yitabiriye, yahuje abakuru n’abahagarariye za Guverinoma zo mu bihugu binyamuryango bya OACPS umuryango uhuriwemo n’ibihugu bya Afurika, ibirwa bya Carraïbes na za Leta zikora ku nyanja ya Pacifique.

Iyi nama yabaye ku ncuro ya mbere, yayobowe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, ikaba yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni inama yibanze ku cyorezo cya Virusi ya Corona.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko icyorezo cya Covid-19 nikirangira ingaruka zacyo zizamara igihe kirekire, asaba ibihugu binyamuryango bya OACPS gufatanya kugira ngo bizabashe guhangana na zo.

Yagize ati”Ingaruka za Covid-19 zizamara igihe kirekire virusi imaze gutsindwa kandi inzira yo gukira izaba ndende. Kongera ubufatanye no kwisungana bizaba ikimenyetso cy’ igisubizo mpuzamahanga. ”

Ku ngingo ijyanye n’ubufatanye, Perezida Kagame yasabye ko ibihugu bya Sudani na Zimbabwe byafatiwe ibihano n’imiryango ihuriwemo n’ibihugu bitandukanye bibabarirwa, kugira ngo na byo bizabashe kungukira kuri ubwo bufatanye mu rugamba rwo guhangana na Covid-19 ndetse n’ingaruka zayo.

Ati”Ibihano bigikomeje ku bihugu binyamuryango byacu bibiri, Sudani na Zimbabwe; bigomba kuvaho mu rwego rwo gushyigikira ubushobozi bwabyo ku kibazo cy’ubuzima hagamijwe gufasha abaturage babyo.”

Umuryango wa OACPS umaze imyaka 45 kuko washinzwe mu 1975, ukaba ufite ibihugu binyamuryango 79 byose byo muri Afurika, ibirwa bya Caraïbes na Pacifique.

Perezida Kagame asanga hari impinduka zikomeje kuwubamo ku bijyanye n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, akemeza ko kuba hari ibiganiro biri kuba byo kureba uko ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi byakwinjira muri OACPS ari ukuri gushimangira izo mpinduka.

Yasabye kandi ko Covid-19 idakwiye kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe Cotonou muri Benin arebana n’uriya muryango.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *