52193248926_75c83b6134_k

Perezida Kagame yashimangiye ko adateze kwihanganira icyahungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida Paul Kagame yijeje ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ateguza ko rutazihanganira na rimwe icyo ari cyo cyose cyashaka kuruhungabanyiriza umutekano.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo risoza umwaka wa 2025 yaraye agejeje ku Banyarwanda.

Ku wa 4 Ukuboza ni bwo Perezida Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Congo Kinshasa bashyize umukono ku masezerano y’amahoro yasinywe muri Kamena, mu muhango wayobowe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame mu ijambo risoza umwaka, yashimiye Amerika n’ubwami bwa Qatar bagize mu gushyigikira inzira y’ariya masezerano.

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuyashyira mu bikorwa, ariko ko rutazihanganira ikintu cyose cyashaka kuruhungabanyiriza umutekano.

Ati: “Aya masezerano ni intambwe ikomeye mu gukemura mu mizi amakimbirane ahora mu burasirazuba bwa RDC ndetse no kugarura umutekano mu karere. U Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa aya masezerano, ariko icyahungabanya amahoro n’umutekano w’abaturarwanda ntituzacyihanganira.”

Perezida Kagame by’umwihariko yatanze impuruza ku bugome bw’abahezanguni bukomeje gukorerwa muri RDC kandi bukomeje gushyigikirwa na Leta y’iki gihugu, agaragaza ko biteye impungenge.

Imwe mu ngingo zikomeye zikubiye mu masezerano ya Washington ni uko Leta ya Congo Kinshasa isabwa gusenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda.

Ni ingingo kugeza ubu zitaratangira gushyirwa mu bikorwa, bijyanye no kuba Kinshasa yarakomeje kwifashisha FDLR mu ntambara ingabo zayo zirwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *