Perezida Kagame yashimangiye uruhare rw’umugore mu kubohora igihugu no kongera kwiyubaka

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 145 ihuza inteko zishinga amategeko z’ibihugu bitandukanye iteraniye I Kigali, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye gushimangira uruhare rw’umugore mu kubohoza igihugu no muri sosiyete mu rwego rwo kubaka amahoro arambye ndetse yongera gushimangira ko nta gihugu gikwiye kuba nyamwigendaho hakwiye gukorana n’ibindi .

“Ku Isi yose inteko ibereyeho kurinda inyungu z’abaturage. Izi ntego ntabwo zagerwaho abagore batagize uruhare rwuzuye mu nteko by’umwihariko mu myanya y’ubuyobozi. Uburinganire bugerwaho neza iyo tumenye ko ari uburenganzira bwa buri wese ahantu hose”, uyu ni Perezida Kagame mu ijambo rye atangiza inama ya 145 ya IPU yatangiye uyu munsi izasozwa ku ya 15 Ukwakira 2022.

Yakomeje agira ati “Abagore ni inkingi ya mwamba yo kwihangana na sosiyete zibayeho mu mahoro. Dukeneye imikoranire ikomeye y’amategeko na politiki byibanda ku ishyirwa mu bikorwa no gutanga umusaruro”.

“Mu Rwanda abagore bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kwibohora. Abagore bakomeje kuba ishingiro rw’urugendo rw’impinduka rw’u Rwanda, aho benshi bagira uruhare mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino muri Afurika”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko nta nzira ya bugufi yo kubaka umuryango uhuriweho na bose, ariko ikintu kimwe kizwi neza “nuko kurwanya ubusumbane bw’ibitsina ari inshingano za buri wese, kandi abagabo bafite inshingano zo kubivuga baranguruye aho kurebera gusa”.

Ibi ni ingenzi by’mwihariko mu kurwanya imyumvire itari myiza y’abagabo bamwe batsimbarara ku bya kera.

Umukuru w’igihugu kandi yagarutse ku ruhare rw’inteko ishinga amategeko mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Ati “Guhakana jenoside no kuyipfobya birimo kwihuta mu kuba ikibazo ku mahoro n’umutekano ku Isi”.

Yavuze ko “Imbuga nkoranyambaga igice kimwe ni nyirabayazana, ariko ukuri nuko imbwirwaruhame zibiba urwango no kugoreka amakuru byabayeho kuva kera. Ubufatanye hagati y’inteko zishinga amategeko irakenewe mu guhangana n’izi mbogamizi zose, mu guhana ubu buryo bwose bwo kwambura abantu ubumuntu, n’ivanguramoko ku isi yose”.

Perezida Kagame yavuze ko ingingo abateraniye muri iyi nama batoranyije zo kuganiraho zirimo amahoro, demokarasi n’ubutwererane ari ingenzi cyane. Ati “ Nta gihugu kiri nyamwigendaho, nta karere kabarizwa muri iyi isi gashobora kuvuga ko gafite byose. Nta gice na kimwe cy’isi gishobora kuvuga ko gifite byose. Bitangirira ku guharanira demokarasi, guharanira amahoro. Ariko tutabikoze binyuze mu butwererane sinkeka ko hari icyo twageraho.”

Umukuru w’igihugu avuga ko hari ibibazo bijyanye na demokarasi byagiye bigaragara mu bice bimwe byo muri Afurika, aho bamwe bumva bijyanye na Afurika gusa, ariko ugasanga no mu bindi bice by’isi bahura n’imbogamizi nk’izo zigira ingaruka ku mahoro na demokarasi. “Ni ubuhe buryo bwiza dushobora gutekereza kubonamo ibisubizo bitanyuze mu mikoranire?

“Ndakeka dukeneye kurushaho gukorana aho kugira abantu bumva ko bafite byose ubundi bakumva babwira abandi ibyo bagomba gukora. Ntabwo ari uko bigenda. Ntabwo ari ko kuri ku Isi tubayemo”.

“Ubufatanye mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside nyamara ni ingenzi cyane kurusha kutagira igikorwa. Ni ukwemera ubumuntu dusangiye kubw’ineza bw’imiryango yacu no kurinda urungano rw’ahazaza.”

Umukuru w’igihugu yasoje ijambo yizera ko ubutumwa bwe bazabugenderaho mu biganiro bazagira muri iyi nama no mu kazi kabo ka buri munsi mu minsi iri imbere mu gihe baharanira gukorana igihe cyose.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *