Perezida Paul Kagame yashimiye Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu.
Trump wayoboye Amerika hagati ya 2016 na 2020, yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu ahigitse Kamala Harris usanzwe ari Visi-Perezida wacyo bari bahatanye mu matora.
Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimiye Trump ku bwo kongera gutorwa, amusezeranya ko yiteguye gukorana na we ku bw’inyungu z’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize ati: “Perezida watowe, Donald Trump, ngushimiye cyane mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda ku bwo kongera gutorwa mu buryo bw’amateka kandi bukomeye nka Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Perezida Paul Kagame by’umwihariko yagaragaje ko ashyigikiye uruhande rwa Trump rwo kuba nka Perezida wa Amerika igihugu cye kidakwiye guhitiramo ibindi bihugu uko biyoborwa cyangwa bibaho.
Ati: “Ubutumwa bwawe busobanutse bwahoze ari uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye kuba umufatanyabikorwa w’amahitamo, uhamagarira abandi kuyifatiraho urugero aho kubahatira kubona ibintu nka zo no kubaho nka zo. Ndashaka rero gukorana nawe mu nyungu rusange z’ibihugu byombi mu myaka iri imbere.”
Perezida Paul Kagame yashimiye Trump yiyongera ku bandi bayobozi bo hirya no hino ku Isi bamugaragarije ko bishimiye intsinzi ye.


