Perezida Kagame yavuze imyato Amb Col (Rtd) Karemera wasezeweho bwa nyuma

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yavuze imyato Col (Rtd) Karemera Joseph uheruka kwitaba Imana, amugaragaza nk’umuntu waranzwe n’ubwitange haba mu gihe cyo kubohora igihugu na nyuma yaho.

Mu cyumweru gishize ni bwo Col (Rtd) Karemera wabaye Minisitiri w’Uburezi, uw’Ubuzima, Ambasaderi ndetse n’umusenateri yapfuye azize uburwayi.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda habereye umuhango wo kumusezeraho. Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame na Madamu we bamwunamiye mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Perezida Kagame wafashe mu mugongo umuryango wa nyakwigendera, yavuze ko bamenyanye mu myaka ya 1970.

Ati: “Ariko muri uko kumenyana ntitwabanye cyane, twamenyanye tutari hamwe, keretse rimwe mu gihe kirekire ni bwo wenda twahuraga ariko noneho tuza kurushaho guhura uko imyaka yagiye itera imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera ari mu ba mbere batekereje gushaka uko Abanyarwanda bari barahejwe mu Gihugu cyabo bakongera gutaha, mbere y’uko hatangira urugamba rwo kubohora igihugu.

Ati “Karemera yabaye mu ba mbere bagize ibitekerezo byo gushaka uko Abanyarwanda cyane cyane abari hanze y’Igihugu turi impunzi, icyakorwa kugira ngo abantu basubire mu Rwanda. Hagiye habaho ibice byinshi byo gushakisha, cyane cyane byatangiye muri za 1979 aho ngaho, Karemera rero yabaga ahari muri ibyo byose, yari mu batekerezaga ibyo.”

Yunzemo ko ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, Amb Col (Rtd) Dr Karemera, ari mu barutangiye kandi ko yagize uruhare ntagereranywa yanakomeje kugira no mu kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Ndetse byaje kuvugwa ko imirimo yagiye akora itandukanye ari ukuba Minisitiri yabaye muri minisiteri zitandukanye cyane ubuzima n’uburezi no kuba Ambasaderi no kuba Senateri n’ibindi byose, ibyo ni uruhare runini yagize.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubwo Karemera atakiriho, “agiye yaragize igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga, mu byo yagizemo uruhare uyu munsi birahari, abisize ejo bundi ariko mbere yaho yarabibonaga, yarabibonye, igihugu aho cyavuye arahazi, aho cyari kigeze asize abibonye, asize abizi.”

Yunzemo ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera yari umuntu witanga, agakorana n’abandi, akagira umuryango inshuti kandi mu byo FPR Inkotanyi yanyuzemo, yagiye abyitwaramo neza byose.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *