Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame, nyuma yo kugera muri Jamaica ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 13 Mata, yahise ajya gushyira indabo ku mva ishyinguyemo intwari, Marcus Mosiah Garvey Sr. ONH, waharaniye uburenganzira bw’Abirabura ndetse aranamwunamira. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter, byatangaje ko Kagame yashyize indabo ku mva ya Gurvey ” Nyuma gato yo kugera muri Jamaica.” Perezida Kagame yunamiye Marcus Garvey Amafoto: Village Urugwiro Marcus Mosiah Garvey wunamiwe na Perezida Kagame ni intwari ya Jamaica. Yavutse kuwa 17 Kanama 1887, avukira ahitwa Anna Bay kuri Se na nyina; Marcus Garvey Sr. na Sarah Jane Richards. Yavukanye n’abana 11 gusa we n’undi umwe nibo babashije gukura. Ni impirimbanyi ya politiki. Yaharaniye ahanini guteza imbere Abirabura ku Isi yose. Yapfuye kuwa 10 Ukuboza 1940.





