Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo zaryo ya 112 na 116, none ku wa 9 Werurwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:
1. Abagize Guverinoma:
- Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
2. Abandi bayobozi:
- Madamu Bakuramutsa Feza Urujeni, Umuyobozi w’Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
- Bwana Mukama Abbas, Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira ruswa nh’ibyaha bisa na yo.
- Madamu Uwingeye Joyeuse , Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA).
3. Abagize Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Aviation Company (RAC):
- Bwana Niyonkuru Zephanie, Perezida
- Madamu Umugwaneza Clementine, Visi Perezida
- Lt Col Ndayishimiye Joseph, Ugize Inama y’ubutegetsi
- Madamu Uwimbabazi Ines, Ugize Inama y’ubutegetsi
- Bwana Kalisa Mihigo Thierry, Ugize Inama y’Ubutegetsi
- Madamu Ngangure Diana, Ugize Inama y’ubutegetsi,
- Bwana Izere Parfait, Ugize Inama y’Ubutegetsi
4. Abongerewe manda ku mwanya w’abagize Komite itoranya abakandida ku mwanya w’Ubukomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu:
- Madamu Kayijire Agnes, Perezida
- Bwana Safari Emmanuel
- Madamu Ingabire Marie Immaculée
- Dr Muhire Yves
- Dr Kanani Jean Bosco Prince
Bikorewe I Kigali ku wa 9 Werurwe 2020, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame,
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard


