Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, yagize Jean Guy Afrika Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente yashyizeho Umukono mu izina rya Perezida Kagame ni ryo ryemeza ko Afrika yahawe ziriya nshingano.
Uyu mugabo yari asanzwe ari Umuyobozi w’agateganyo w’Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’akarere muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).
Jean Guy Afrika yasimbuye ku buyobozi bwa RDB, Dr Francis Gatare uheruka kugirwa Umujyanama mu biro by’Umukuru w’Igihugu.


