Gzk-uR7WsAAyXWh

Perezida Kagame yashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bayobozi abaturage bibonamo

Mu bushakashatsi bwakozwe na Africa Today Media Group bugaragaza ishusho y’ukuntu abaturage babona abayobozi b’ibihugu byabo muri Afurika bwagaragaje ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ariwe uza ku mwanya wa mbere n’amanota 92%

Nkuko Africa Today Media Group yabitangaje yavuze ko ubushakashatsi bwakorewe ku banyafurika 150 baturutse mu bihugu 38 by’uyu mugabane bwagaragaje abaperezida batatu babonwa nk’abakora neza kurusha abandi ku rwego rwa Afurika, ndetse n’abandi batatu babonwa nk’abadashobotse cyangwa batitwaye neza mu buyobozi bwabo.

Ku mwanya wa mbere haje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, wabonye 92% by’abatoye bavuga ko ari umuyobozi w’icyitegererezo.

Uyu muyobozi amaze imyaka irenga 20 ku butegetsi, akaba ashimirwa cyane n’abaturage uburyo yahinduye igihugu cyari cyarahungabanyijwe n’amateka mabi, akagishyira ku murongo, umutekano uhamye, iterambere ry’ubukungu rishingiye ku miyoborere myiza n’ubudahangarwa mu ruhando mpuzamahanga.

Abitabiriye ubushakashatsi bavuze ko Kagame ari urugero rw’umuyobozi ugaragaza icyerekezo gifatika, ukunda igihugu n’abagituye ndetse akaba ashyira imbere inyungu z’abaturage.

Ku mwanya wa kabiri haje Ibrahim Traoré wa Burkina Faso wabonye 89%. Uyu muyobozi w’imyaka 36 gusa yafashe ubutegetsi binyuze mu mpinduramatwara ya gisirikare mu 2022.

Kuva icyo gihe yakomeje kwigarurira abaturage benshi bamufata nk’umuyobozi w’intwari urwana n’ibihugu by’amahanga bigira uruhare mu mutekano muke, by’umwihariko bikorana n’imiryango y’iterabwoba muri Sahel.

Abatoye bamubonye nk’uwashyize imbere ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu cye, mu gihe bamwe bagaragaza impungenge ku buryo yagera ku iterambere rirambye ritangiza demokarasi.

Ku mwanya wa gatatu haje Dharam Gokhool wo mu birwa bya Maurice, wabonye 87%. Nubwo atazwi cyane ku mugabane wose, abamushyize mu mwanya wa gatatu bashimye uburyo yayoboye igihugu cye mu nzego z’uburezi n’imiyoborere.

Abakoreweho ubushakashatsi kandi bavuze ko uyu muyobozi ashyira imbere guharanira iterambere ry’abaturage, ubumwe bw’igihugu no gukomeza isura nziza y’ikirwa cya Maurice mu karere k’inyanja y’ubuhinde.

Ubushakashatsi kandi bwanagaragaje abaperezida batatu batitwaye neza mu miyoborere y’ibihugu byabo.

Ku isonga haje Paul Biya wa Cameroun wabonye 8% gusa. Biya umaze imyaka isaga 40 ku butegetsi, ariko abaturage benshi bamusanga mu banyapolitiki bateshaga igihugu cyabo igihe kubera politiki zishingiye ku kwihambira ku butegetsi no kudakemura ibibazo by’umutekano, ubukungu n’iterambere.

Ku mwanya wa kabiri haje Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wabonye 4% gusa. Abamunenze bavuze ko nyuma y’imyaka itanu ari ku butegetsi, igihugu cye kigikomeje kugarizwa n’intambara idacogora mu Burasirazuba.

Ku mwanya wa gatatu haje Évariste Ndayishimiye wa Repubulika y’u Burundi, wabonye amanota 2% gusa. Abamuhaye amanota bavuze ko nubwo yinjiye ku butegetsi yitezweho impinduka nyuma ya Pierre Nkurunziza, nta cyahindutse ku buzima bw’abaturage mu bijyanye n’ubukungu, ubwisanzure bwa politiki n’umutekano usesuye.

Nubwo ubu bushakashatsi bushingiye ku bantu 150 gusa, baturutse mu bihugu 38 byonyine, ariko buha ishusho rusange y’uko Abanyafurika ubwabo babona abayobozi babo, kandi bushobora kuba intangiriro y’ibiganiro byagutse ku miyoborere, ubuyobozi bwiza n’icyerekezo cy’uyu mugabane.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *